From Wikipedia
[edit] Umuvugo wa Nyakayonga ka Musare
Naje kubara inkuru
yaraye i Murori
kwa Nyiramuyaga na Muhaya
Murorwa yacyuye amahano
za busunzu zirayishoka
ikabamburwa n'ibihunyira
Ruhangwambone rwa Ruhoramumagambo,
umuswa urayanitse mu kigunda,
yapfuye urwa Ruvuzo
yo yigeraga Mfizi ya Makuka
ikayigerera i Buringeri
yacitse nka Mushunguzi
yaguye mu rukobo nk'impabe,
yatsinzwe nka Karihejuru
Naje ntabara impuha:
impundu ziravuga umurenge
mu mirambi ya Kigali
ziranamije ku Muturagasani.
kandi mbara inkuru ntikuke
y'uko wakukiye Muteri, Mutabazi,
ugatema ibyaro amajosi.
Ngiyo ya Sugi
Irasogombwa amahanga,
irahinga iz'amakeba
nkavuga imyasiro
Wasiye Nyamiringa,
Mirindi ya Rumeza,
wayambikiye agashungo
iyo ngoma yawe.
Nimuyihe rugari
Yibonereho Ruhangwambone
Nyibaze ay'icyo kirara
kitagira umuraza
mu mirambi ya Rubaho,
cyaroye kikica umukenya
kitaramara kabiri
kimbwire undi waryiswe iryo zina, akaba umuhutu, akaba umutunzi,
akazisazira nyuma.
Nandetse we Ruhangwambone
rwa Ruhuzambone
uba udateze amarengero
ugacurisha imihoro?
Nimuyihe rugari
yibonereho Ruhangwambone!
Nyibaze: ko amazina yari menshi,
mukurora ukisunga iriheze
rya Ruhararaburozi rwa Mpinga?
Yo muguha impaka uwatwambuye Yuhi,
imvano yava ku ki?
Ntizi ko Rugaju
ari we waduteye imbehoy'isuri
maze tugasanganwa Imana
ibura mwabo ikabona twebwe?
Iyacu ni Rubanguka
rwacyamuye ibihugu,
ni we Rugira wahonokaga mu Buhinda.
Na none niberwe
ayigire intindo
ayitegeke nka Rwuma
maze ive mu rweguriro zirishe;
nirembe ayigire insezo
ayisenyere ijabiro ijabo rishire
izaze akuya kayirenze
yicuza ayo yakoze;
ikungagizwa mu myiri bayinyaze!
Nimuyihe rugari
yibonereho Ruhangwambone!
Izaza yumva amatare
ayivuga mu mutwe
mu mpinga ya Butare
amatwi yazibiranye mu minyago,
Mutukura itekanye na Mukeshajabiro.
Nimuyihe rugari
yibonbereho Ruhangwambone!
Izaza ishorejwe amacumu
mu mpinga ya Gatsibo
amacumu yabaye inkwaruro;
mazi ishime ko itagira ubwami
i Bwangaguhuma kwa Gahaya:
ubwo yisunze izina ritagira amarengero
amajyo azayibera amabuye.
Nimuyihe rugari
yibonereho Ruhangwambone:
Izaza yumva insengo
zivuga iwacu mu ngoro
umuryasenge uyirya
yabuze amaboko
yo kwishima mu gihumbi:
izaba yayakonje Mutukura,
yayageretse ku ya Mutega w'inkanda!
Ruhangwambone nimuyihebe
nta nkandagiro ikizeye!
Nimuyihe rugari
yibonereho Ruhangwambone!
Mbese wowe ntiwahagiye
ku y'i Butembambuto kwa Mataremato,
yaje gutegura ino
Matungo ayigira intindo?
Nimuyihe rugari
yibonereho Ruhangwambone!
Mbese wowe ntiwahagiye
ku y'i Buvuganyanzara kwa Kivugabagore
yahanzwe no kuvuga rimwe
akarimi kayo kagwa mu matsa?
Uzarebe aho izingiye mizinge:
ntikizirikana ay'imusizi
mba ndi ishami ryabyaye Nyirarugaju?
Nimuyihe rugari
yibonereho ruhangwambone!
Mbese wowe ntiwahagiye
ku y'i Busobanyamakaraza
kwa Gisababahutu?
Iri ni ishavu ringana aya mazi
rikayirara mu muroha
yarahebye n'abayiyagira
ngo bayihe ubuhura!
Igumye iganye na Ntega:
Bateze inyenga.
Rero simbeshya
ni ko ntanga abagabo benshi ba Mikore.
Rukabuza arumva na Nkozimyambi.
Sinzakaraba no kwa Rujyo.
Makomere arabizi na Makuba
na Rukaniramiheto
Simbeshya uzahagira ku rw'i Bumpaka
uzatwika ari umugero
Rugina ikarwubika
rugahinduka Umugina.